Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro
AMAKURU

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro

Dec 14, 2024

Muri Gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, icyicaro cya kabiri, NST2, biteganyijwe ko hazahangwa imirimo ibihumbi 250 ku mwaka ndetse mu rwego rwo kuyishyira mu bikorwa, urubyiruko rurenga 100 rwo mu karere ka Rusizi rwarigishijwe ndetse runahabwa ibikoresho by’asaga miliyoni 100 Frw.

Uru rubyiruko rwari rumaze amezi atandatu rwigishwa imyuga ijyanye n’ubwubatsi ndetse no gukora ibijyanye n’amashanyarazi. Bigishwaga n’Umuryango BRAC International, binyuze mu mushinga wayo ugamije guteza imbere urubyiruko witwa ’Youth Empowerment Accelerator for Health.’

Uru rubyiruko ruvuga ko rwiteze impinduka mu mibereho yarwo kuko abenshi bari bugarijwe n’ubushomeri.

Si urwo rubyiruko gusa rwahawe ibikoresho kuko n’amakoperative atanu akora umwuga w’uburobyi mu Kiyaga cya Kivu yahawe ibikoresho byo kwifashisha muri ako kazi.

Umuyobozi uhagarariye aya makoperative, Sibomana Darius, avuga ko ibi bije kubafasha gukemura ikibazo cy’ibikoresho bari bafite. Yagize ati “Hari ibikoresho tutari dufite ariko tugize amahirwe BRAC itwongereye ibikoresho, ni na ko n’abanyamuryango batari babifite bagiye kubihabwa kugira ngo bakomeze bateze imbere imibereho yabo.”

Umuyobozi w’Agateganyo w’Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro.

Yagize ati “Icyo tutifuza kubona ni uko ibi bikoresho twabisanga ku isoko babigurisha kuko twabibahaye kugira ngo bigire aho bibakura bigire ahandi bibageza.”

Cicely Holland uyoboye uyu mushinga wo gufasha urubyiruko yavuze ko gufasha urubyiruko biri mu murongo wo kuzamura ubukungu kuri bose ndetse no kuhazaza h’igihugu, cyane ko urubyiruko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda.

Ati “Turizera tudashidikanya ko aya masomo ndetse n’ibikoresho bahawe bazabyifashisha mu kubinjiriza amafaranga bakazamura imibereho yabo, iy’imiryango yabo ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.”

Umuryango BRAC International usanzwe ukorera mu turere twa Rusizi na Huye aho ufasha urubyiruko rwabyariye iwabo ndetse n’urwacikirije amashuri.

Source: IGIHE

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved