Umuraperi P.Diddy yavuye ku izima yemera kuburana afunze
IMYIDAGADURO

Umuraperi P.Diddy yavuye ku izima yemera kuburana afunze

Dec 14, 2024

Umuraperi Sean “Diddy” Combs umaze iminsi asaba kuburana adafunze, ndetse watanze ingwate gatatu bikaba iby’ubusa, yashyize ararekura yemera kuguma muri gereza, areka ibyo gukomeza gusaba kuzaburana adafunze.

Itsinda ry’abanyamategeko ba Diddy ryandikiye urukiko rivuga ko ryahagaritse ku bushake ikirego ryari ryatanze, cyo kongera gusubira imbere y’ubutabera rishaka ko Diddy aburanira hanze.

Bivuze ko uyu mugabo w’imyaka 55 azaguma muri gereza kugeza ku wa 5 Gicurasi umwaka utaha, aho azatangira kuburana ku byaha ashinjwa byo gufata abagore ku ngufu, n’ubwo we abihakana yivuye inyuma.

Mu kwezi gushize nibwo ku nshuro ya gatatu, P.Diddy yongeye kwangirwa kuburanira hanze, urukiko rugaragaza ko rutizeye umutekano w’abaturage mu gihe yaba arekuwe.

Icyo gihe, TMZ yatangaje ko umucamanza yanze ubusabe bw’uyu muraperi, kuko hari ingaruka zikomeye ifungurwa rye ryatera ku batangabuhamya.

Ndetse, hari n’ibimenyetso bigaragaza ihohotera rye birimo amashusho yo mu 2016 akubita Cassie n’ubutumwa uyu mugore yamwandikiye nyuma yo gukubitwa amubwira ko byamugizeho ingaruka undi ntabihe agaciro.

Ikindi kandi umucamanza agaragaza ko uyu muhanzi yarenze ku mategeko yo kuvugana n’abantu kuri telefone ari mu buroko. Yavuze ko mu bihe bitandukanye Diddy yagiye akoresha telefone z’izindi mfungwa avugana n’abantu batari mu bo yemerewe kuvugisha.

Diddy atanga ubusabe bwe bwo kuburanira hanze, yari yavuze ko ashaka gutanga ingwate ya miliyoni 50$, inzu ye iri Miami ndetse mu gihe yaba afunguwe yajya acungirwa hafi n’abashinzwe umutekano iwe mu rugo buri munsi amasaha 24 bakurikirana abamusura n’abo avugana nabo.

Bwari ubwa gatatu yangirwa kuburana adafunze.

Uyu muraperi w’imyaka 55 yatawe muri yombi ku mugoroba ku wa 16 Nzeri 2024, i Manhattan mu Mujyi wa New York.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha izina rye cyangwa igitinyiro agashora abantu mu busambanyi nyuma yo kubatera ubwoba, gusahura no gucuruza abantu mu bikorwa by’ubusambanyi.

Diddy ashobora guhanishwa igifungo cy’imyaka 15 cyangwa igifungo cya burundu aramutse ahamwe n’ibi byaha.

Urubuga rutangaza amakuru yizewe, atandukanye aba acicikana hirya no hino ku isi.

Phone/ WhatsApp: +250783010019 Email: [email protected]

©2024-2025 UGUSENGA Ltd. All Right Reserved