Rwamagana: Polisi yafunze ukekwaho kwica uwarokotse Jenoside
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yafashe ukekwaho kwicira mu karere ka Rwamagana Sibomana Emmanuel warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu ijoro ryo ku wa 13 Ukuboza 2024.
Bikekwa ko Sibomana wo mu mudugudu w’Abakina, akagari ka Ruhumbi, umurenge wa Gishari, yishwe akubiswe ipiki n’umutururanyi we, ubwo yari atashye.
Mu itangazo ryo kuri uyu wa 14 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda yasobanuye ko ukekwaho kwica Sibomana yafashwe, kandi ko ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Gishari.
Yagize iti “Ucyekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Sibomana Emmanuel yarafashwe afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gishari mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo ashyikirizwe ubutabera.”
Kuva muri Kanama 2024, mu Rwanda hakomeje kumvikana inkuru z’abarokotse Jenoside bakomeje kwicwa. Perezida Paul Kagame aherutse gutangaza ko uru rugomo rugomba guhagarara, hifashishijwe ubutabera, kandi ko nibutaruhagarika, hazifashishwa izindi mbaraga.
Ubu butumwa Perezida Kagame yabutanze tariki ya 12 Ukuboza 2024 ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukantaganzwa Domitilla, na Visi Perezida warwo, Hitiyaremye Alphonse.
Umukuru w’Igihugu yagize ati “Kuba rero n’uyu munsi hagishobora kuboneka abantu bafite ibitekerezo byo kudusubiza aho ngaho, icyo gihe amategeko, ubutabera, bigomba gukoreshwa. Nibidakoreshwa n’ibindi bizakoreshwa. Ibyo bigomba guhagarara.”
Polisi yihanganishije umuryango wa Sibomana Emmanuel, yibutsa abantu ko bagomba kwirinda ibi bikorwa kuko ababikora batazihanganirwa.