Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA yemeje ko Ikipe y’Igihugu ya Iran izitabira Igikombe cy’Isi cya 2026 kandi imikino yayo izabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nk’uko byari biteganyijwe.
Ibi byatangajwe na Gianni Infantino mu nama yabereye i Vancouver, nubwo hari impaka zishingiye ku mubano mubi wa politiki hagati ya Iran na USA.
Nubwo Iran yari yasabye ko imikino yayo yimurirwa muri Mexique, FIFA yarabyanze, ishimangira ko gahunda itazahinduka.