July 6, 2026

Inkuru nshya! SACCO zose mu Rwanda zizatangira Internet Banking mu Ukuboza k’uyu mwaka

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yatangaje ko serivisi ya internet banking mu Mirenge SACCO izatangira gukoreshwa mu Ukuboza 2026, mu rwego rwo kunoza serivisi z’imari no korohereza abanyamuryango.

 

Ibi bije nyuma yo guhuriza Imirenge SACCO ku rwego rw’Akarere mu 2024, bikarangira mu 2026 SACCO zose 30 zikorera kuri sisitemu imwe y’ikoranabuhanga ifite umutekano kandi yubatswe n’Abanyarwanda. Ubu abanyamuryango bashobora gukoresha USSD (*code) mu kohereza no kubikuza amafaranga.

 

MINECOFIN yavuze ko internet banking n’izindi porogaramu zizafasha abafite telefoni zigezweho kugenzura konti zabo no gukora ibikorwa by’imari mu buryo bworoshye kandi bwihuse.

 

Nyuma y’izi mpinduka, SACCO ziteganya kujya ku rwego rwa Cooperative Bank, izaba ikorera mu gihugu hose. Imibare igaragaza ko ikoreshwa rya mobile banking muri SACCO rikomeje kwiyongera cyane, aho ibikorwa by’imari bikorerwa kuri telefone byamaze kugera ku gaciro ka miliyari nyinshi z’amafaranga.