Bimwe mu byiza byo kurya ibijumba bigaragazwa na The Healthy; harimo gutuma umuyoboro ibiryo bicamo urushaho kumera neza bitewe n’uko bikungahaye kuri fibre aho nibura mu kijumba kimwe habonekamo 15% byayo nk’uko bishimangirwa n’umuhanga mu by’imirire, Natalie Rizzo.
Ikindi bavuga ko iyo ‘fibre’ ifasha mu bijyanye n’igogora bigatuma uwariye ibijumba adapfa kwibasirwa n’impatwe ndetse bikanafasha mu gutuma isukari yo mu maraso itiyongera.
Impamvu ibishoboza kugira uwo mumaro, ni uko igogorwa ryabyo rikorwa gahoro gahoro ugereranyije n’ibindi biribwa bigafasha mu gutuma igipimo cy’isukari umuntu afite mu maraso kitiyongera bwangu.
Ibi binaturuka ku kuba uwariye ibijumba ashobora kumara umwanya muremure atarongera gusonza nk’uko byemezwa na Jessica Lehmann, umwarimu wungirije muri Kaminuza ya Leta ya Arizona akanaba impuguke mu bijyanye n’imirire.
Irindi banga rihishe mu bijumba, ni uko bishobora gufasha uwabiriye kumugabanyiriza ububabare kuko bikungahaye kuri Vitamin C, carotenoids na phenylpropanoids byose bizwiho kugabanyiriza umuntu uburibwe mu mubiri bikaba byanawurinda kwibasirwa n’indwara zidakira n’ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri.
Si ibyo gusa kuko kurya ibijumba mu buryo buhoraho, bifasha ubigize kureba neza bitewe na Vitamin A byifitemo, gukomeza kugira ubudahangarwa bw’umubiri kubera ya Vitamin C, ndetse bikanafasha mu gukomeza amagufa kuko byifitemo Manganese nk’uko byagarutsweho na Lehmann.
Ku bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, Lehmann yahishuye ko ibijumba ari ingenzi cyane kuri bwo bitewe no kuba bikungahaye kuri Vitamin B6 igira uruhare mu ikorwa ry’umusemburo wa sérotonine ufasha umuntu kwiyumva neza.
Hari benshi bakerensa kurya ibijumba aho usanga urwitwazo batanga ari ukuba ari byo byabakujije ku buryo bavuga ko ibyo bari kuzakenera mu buzima bwabo bwose babiririye rimwe ariko burya baba bibeshya cyane.