July 6, 2026

Inkuru ibabaje i Muhanga! Umugore utwite yapfiriye mu isoko nyuma yo kugongwa n’imodoka yari iparitse

????????????????????????????????????

Mu Isoko rya Muhanga habereye impanuka ikomeye aho imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu Dyna yivanye muri parikingi yari ishyizwe ahantu hamanuka, igonga umugore witwaga Ahishakiye Marceline wari utwite, ahita apfa. Byabaye ku wa 24 Mata 2026, aho bivugwa ko umushoferi yayisize atayiteze neza.

 

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamabuye bwemeje aya makuru, buvuga ko nyakwigendera yari afite imyaka 29 kandi atwite, bigatuma atabasha guhunga iyo modoka yaje imusanga aho yari yicaye. Abaturage bavuga ko aho hantu hasanzwe habera impanuka z’imodoka ziparitse nabi zigahita zimanuka.

 

Nyuma y’iyi mpanuka, ubuyobozi bwafunze iyo parikingi by’agateganyo, mu gihe umurambo wajyanywe ku bitaro bya Kabgayi. Nyakwigendera asize umugabo n’umwana umwe, ubuyobozi bukaba bwatangiye gufasha umuryango we muri ibi bihe bikomeye.