Arsenal yanganyije na Atletico Madrid igitego 1-1 mu mukino ubanza wa ½ cya UEFA Champions League wabereye muri Espagne.
Arsenal yafunguye amazamu ku penaliti ya Viktor Gyökeres ku munota wa 44, ariko Atletico Madrid yishyura na yo kuri penaliti yinjijwe na Julian Alvarez mu gice cya kabiri.
Umukino waranzwe no guhangana gukomeye, aho Atletico Madrid yanabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ariko umupira wa Antoine Griezmann ukubita umutambiko.
Amakipe yombi azahurira mu mukino wo kwishyura uzabera kuri Emirates Stadium tariki ya 5 Gicurasi 2026, uzagena uzakomeza muri finale.