March 7, 2026

CAN 2025: Ikipe ya Nigeria yatsinze Mozambique ikomeza muri kimwe cya kane

Mu mukino wabaye kuri uyu wa Mbere wabereye ku kibuga cya Complexe sportif de Fès, uhuza Ikipe y’Igihugu ya Nigeria n’Ikipe y’Igihugu ya Mozambique mu marushanwa y’Igikombe cya Afurika cya 2025, Nigeria yatsinze Mozambique ikomeza muri kimwe cya kane.

 

Ikipe ya Nigeria yahise ibona igitego cya mbere ku munota wa 20 gitsinzwe na rutahizamu Ademola Lookman waherejwe umupira na Akor Adams, wanatanze undi mupira kuri Victor Osimhen ashyiramo igitego cya kabiri nyuma y’indi minota itanu gusa.

 

Nyuma y’ibi bitego byabonetse mu gice cya mbere, mu cya kabiri Nigeria yakomezanyije izo mbaraga ndetse ibona igitego cya gatatu ku munota wa 47. Iki na cyo cyinjijwe na Victor Osimhen.

 

Akor Adams wari mwiza muri uyu mukino yashyizemo igitego cya kane ku munota wa 79, ari na cyo cyahise gishimangira intsinzi ya Nigeria, izahura n’izava hagati ya Algeria na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.