Ikipe ya Rayon Sports yasinyishije abakinnyi batatu bashya ari bo Bienvenu Joachim Vigninou ukomoka muri Bénin , Ramazani Tshimanga Tshilembi wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Umunya-Burkina Faso Ben Aziz Dao.
Ni abakinnyi batumijweho nyuma yo gusanga Rayon Sports ifite ibibazo bitandukanye mu mikinire yayo, aho yifuje kongeramo abazayifasha mu mikino yo kwishyura ya Shampiyona y’u Rwanda.
Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 5 Mutarama 2026, ni bwo iyi kipe yakiriye aba bakinnyi batatu kugira ngo irangizanye na bo iby’amasezerano yo kuzayikinira.
Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 24 ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda nyuma y’imikino 14 imaze gukina.


